
Impamvu mbona watura mu Rwanda
Izi n’izimwe mu Ngingo z’ingenzi nka Empathy Manor twabakusanyirije zabafasha kumva neza akamaro ko gutura mu Rwanda aho dusangamo:
- “Igiciro usabwa kugira ngo ube mu Rwanda
- Ahantu ushobora kuba mu gihe uri mu Rwanda
- Ikirere cyo mu Rwanda uko cyimeze
- Imbogamizi y’ururimi uko ihagaze,
- Umutekano
- Uko Ubwikorezi bw’abantu buhagaze.”
Mbere na mbere reka duhere “ku giciro usabwa kugira ngo ube mu Rwanda” ntabwo bigoye kuhaba kuko abantu hano bakomeza kugenda bashakisha icyo bakora mu bice bitandukanye by’igihugu cyane cyane nko mu bucuruzi akaba arinayo mpamvu byoroshye kuko uko Iminsi ishira ugenda woroherwa no kuba mu Rwanda.
Naho ku ngingo ya kabiri ku bijyanye naho “ushobora kuba mu gihe uri mu Rwanda” biterwa nuko
ubyifuza kuko niba wifuza inzu yo kubamo ifite ibikoresho cyangwa ugashaka inzu yo kubamo idafite ibikoresho zose zirahari kandi ku biciro bitandukanye ariko ibyiza nakwifuriza kuba mu yibifite kuko nk’ifite ibikoresho uyikodesha kuva ku madorali y’ Amerika 300USD cyangwa 400USD ku kwezi kandi nabyo bikavana n’igice ushaka guturamo mu Rwanda kuko hari nkaho ubona ifite ibyo byose nk’urugero ifite ibyumba 3 ugasanga bitewe naho iri wishyuye nk’amadorali y’Amerika 700USD cyangwa 800USD ku kwezi.
Dukomeje n’ingingo ya gatatu ku bijyanye nuko “Ikirere cyo mu Rwanda cyimeze” ikirere cyo mu Rwanda n’icyiza cyane kuko umunsi umwe gishobora kurangwa n’izuba riringaniye cg imvura naho ku bijyanye n’ingingo ya kane ariyo “y’ururimi” Dore ko ari kimwe mu bihuza abantu batandukanye yaba abaziranye cyangwa abataziranye niyo mpamvu niba utaragera mu Rwanda ukaba wifuza kuhaza sikimwe mu byo wagirira ubwoba kuko mu Rwanda hari abaturage bavuga Icyongereza,igifaransa,Igiswahili ndetse n’ikinyarwanda gusa abenshi muribo bavuga ururimi rw’icyongereza ndetse n’ikinyarwanda.
Naho ku ngingo ya gatanu ivuga uko “Umutekano uhagaze mu Rwanda” Umutekano byo n’ibindi bindi uri ku rwego rwo hejuru reka tubonereho dushimire na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kubwa kazi keza akomeje gukora kuko isaha yose wagenda mu Rwanda uba ufite amahoro bitewe nuko uba urinzwe n’abashinzwe umutekano dore ko baba mu bice byose bigize I gihugu naho ku bijyanye na “fagiture wishyura” mu bintu nkenerwa bya buri munsi mu gihe wibana nk’urugero nka Interineti,umuriro,amazi,gaze yo gutekesha n’ibindi byibuze bigutwara nka madorali y’Amerika 100USD ku kwezi.
Dusoza n’inkuru yacu tugasoreza ku ngingo ya gatandatu ku bijyanye “n’Ubwikorezi bw’abantu uko buhagaze mu Rwanda” twavuga ko buhendutse kuko uramutse utega imodoka zitwara abantu muri rusange wishyura byibuze amadorali y’Amerika 30USD ku kwezi naho utega imodoka itari rusange ushaka nko gukora urugendo ruri hagati ya kilometero 6km na kilometero 8km wishyura Amadorali y’Amerika 10USD naho wifuza gutunga Imodoka yawe bwite nazo zirahari mu Rwanda kuko kuva ku madorali y’Amerika 3000 USD urayibona kandi n’ikiguzi cya lisansi cy’irahendutse kuko litiro imwe uyigura amadorali y’Amerika 2USD gusa.Reka nsoze niyi nkuru nifuriza buri wese utaragera mu Rwanda kuhaza kuko Ubuzima bwaho bworoshye ku bubamo.
Ku bindi Bisobanuro wadusanga kuri izi Mbuga Nkoranyambaga zacu:
Empathy Manor Instagram | https://www.instagram.com/empathymanor_official/ |
Empathy Manor Twitter | https://twitter.com/empathymanor |
Empathy Manor Linkedin | https://www.linkedin.com/company/38114017/admin/ |
Empathy Manor Facebook | https://www.facebook.com/empathymanorofficial |
Empathy Manor Youtube | https://www.youtube.com/channel/UCoF3vAx1j4MOaXB2P6Q3d0w |
Empathy Manor Website | https://www.empathymanor.org |
Gura Ibi Bicuruzwa, Uciye ku rubuga rwacu rwa Amazon:
AMAZON LINKS PRODUCTS | ||
Products Name | Products Links | |
4K Digital Camera | https://amzn.to/3qkG3oi | |
Nikon D3500 | https://amzn.to/3sp9s2n | |
USB Microphone | https://amzn.to/3ibaXMO | |
Karaoke Microphone | https://amzn.to/3oKgHjc | |
62″ Phone Tripod Accessory Kits | https://amzn.to/3slcxRb | |
Torjim 60” Camera Tripod with Carry Bag | https://amzn.to/35GacXj | |
Neewer 2-in-1 Aluminum Alloy Camera Tripod | https://amzn.to/2N8lHQV | |
ESDDI LED Video Light, | https://amzn.to/3qeuT4e | |
ORDRO LN-3 Studio | https://amzn.to/3bG9L34 | |
Energizer Rechargeable | https://amzn.to/3sq3IFD | |
EBL LCD Universal Battery Charger | https://amzn.to/3nIR8Oi |
Sorry, the comment form is closed at this time.