Follow us

empathy 04

NYIRI FAZENDA SENGHA UKO YATANGIYE UBUCURUZI BW’IMYIDAGADURO MU RWANDA BUHUZA UMURYANGO N’INSHUTI HAMWE.

Hashize Imyaka 17  Aba Mu Murwa Mukuru W’u Rwanda,Kigali Kuko Yahageze Mu 2003 aza Ari Umuganga  W’indwara  zo mu mutwe Ukurikije N’amateka Yaranze U Rwanda mu myaka yahise uwo ntawundi ni uwitwa Madamu Barbara Custer  ufite inkomoko mu gihugu cy’Ububiligi kuri ubu akaba ari umuyobozi w’ikigo cy’imyidagaduro cya Fazenda Sengha.

Mu Myaka 11 Ishize Uhereye Mu 2010 Nibwo Yafashe Umwanzuro Wo Gutangiza iki kigo cya Fazenda Sengha  Gifite Ibikorwa Bitandukanye by’imyidagaduro cyikaba  Giherereye  Ku Musozi Wa Mount Kigali,Ahazwi Nk’i Nyamirambo, mu karere ka nyarugenge  Mu Mujyi Wa Kigali. Aganira na Empathy  Manor yavuze ko icyo gihe Atangira Ubu Bucuruzi Yahisemo Kugarura Ifarashi  mbere na mbere Dore Ko Zahoze Zihari Mbere Ya Jenoside Yakorewe Abatutsi Mu Rwanda Mu 1994 Ahitwaga Cercle Sportif Mu Mujyi Wa Kigali aha akaba yaragize ati: “Igihe Twatangiraga, Ntabwo Cyari Igitekerezo Cyo Kubikora Nk’ Ubucuruzi Ahubwo Twashatse Ko Abanyarwanda Bamenya Ko Ifarashi Zagarutse Mu Gihugu Cyabo Ndetse akarusho tuje kubigisha Uko Bazitwara”.

Akomeza avuga ko Mu Myaka 5 Ishize Kugeza Muri Uyu Mwaka Wa 2021 aribwo babitangiye Nk’ubucuruzi dore ko hari aho kwishimishiriza nta kiguzi. Abajijwe Icyamuteye Gutangiza Ubu Bucuruzi Mu Mujyi Wa Kigali Yavuze Ko Yarahafite Amateka Maremare Hamwe N’umuryango We  Dore Ko Uretse We Hari Benshi Mu Muryango We Bahabaye Mu Bihe Bitandukanye.

Usibye Ifarasi Zibarizwa Muri Fazenda Sengha Hari Ibyo Bita Ziplines (Aho Wambara Umukandara Ukagendera Ku Mugozi Hejuru) , Bafite Kandi Archery (Uyu Akaba Ari Umukino Wo Kurasa Ukoresheje Imyambi), Bakagira Undi Mukino Witwa Bungee Uyu (Akaba Ari Umukino Ukina Uri Hejuru Y’umusozi Ariko Wambaye Umugozi), Bafite Kandi Nanone Icyo Bita Quad Bike izi zikaba ari Moto Zamapine 4 Ariko Izi zo ngo ni z’umufatanyabikorwa Wabo Ndetse Hari N’ibindi Bikorwa Kuri Ubu Bishya Bazanye  harimo nk’umukino wa Paint Ball (Uyu Akaba Ari Umukino Mukina Murasana Ariko Mufite Imbunda Z’ibikinisho).

inshuti n'umulyango,kwishimisha ninshuti numuryango,ubucuruzi muri empathy

Uhereye i Buryo Barbara Custer Umuyobozi wa Fazenda Sengha arikumwe n’abana bato abigisha kugendera ku mugozi

Madamu Barbara avuga kandi ko Intego y’iyi Mikino ari  Ugutanga Ibikorwa Bishimishije Kubantu B’ingeri Zose Bifuza Kumara Amasaha Make Hanze Y’ingo Zabo, Barikumwe N’imiryango Yabo N’inshuti. Niba Kandi Wumva Udashaka Kugerageza Iyo Mikino Ihabarizwa Ushobora Kwicara Ukaruhuka, Ukishimira Amahumbezi Ndetse N’umutuzo Waho Wifatira Icyo Kunywa No Kurya.

Uyu Muyobozi Wa Fazenda Sengha Avuga Ko Imbongamizi Yahuye Nazo Muri Ubu Bucuruzi Acyibutangira Icya Mbere Ari Ukuzana Ifarasi Mu Rwanda Kuko Byari Bigoye Kuzana Amatungo Manini Ndetse Icyo Gihe Nta N’inkingo Bari Bafite Zo Kuzitera Ku Buryo Hari Nizahise Zipfa Z’ikigera Inaha Ikirenze Kuri Byo Mu Rwanda Hari Hataragera Abazi Kuzitaho  Ndetse N’ikirere Cy’u Rwanda Biragoye Kugitungaho Ifarasi Zidafite ahantu hubatse hatwikiriye bikwiye Kuko N’ikirere Cyirangwa N’imvura Ndetse Icyo Gihe Zabaga Hanze Ndetse No Kugira ngo Abantu Bamenye Ko Zihari Byari Bigoye Gusa Avuga Ko Icyiza Nuko Buri Mwaka mu gace akoreramo ubu bucuruzi Uzana Impinduka ku bucuruzi bwe Bugakomeza Butera Imbere Nubwo Kuri Ubu Imbongamizi Yabaye Icyorezo Cya Covid-19.

Fazenda Sengha itangira Yatangiranye Abakozi 2 Cyangwa 3 Nkuko Umuyobozi wayo yabitangaje Niba Yibuka Neza Ariko Kuri Ubu ikaba ifite Abakozi 12 Bahoraho Ariko Byagera Mu Minsi Y’ikiruhuko bakabongera Bitewe Nuko Baba Bafite Abakiriya Benshi,Ngo mu Myaka 5 iri mbere yifuza ko Iki Kigo Cya Fazenda Sengha Cy’igomba Kurushaho Kubaho Kinyamwuga Mu Bucuruzi Bwacyo arinako Barushaho Gutanga Service Nziza Ndetse No Kuzana Ibindi Bikorwa Bishyashya Mu Rwanda Abenshi Batazi ngo Kandi burya Birashimisha Cyane Gutanga Ikindi Kintu Gishimishije Ku Bantu Benshi.

Asoza Ikiganiro na Empathy Manor  yagiriye Inama Ba Rwiyemezamirimo Bato y’uko ugukomeza wibanda Ku Bikorwa Byawe watangiye Kandi ukabigiramo Ibitekerezo Byinshi  bishya Kandi kandi ukagira n’icyizere  Ko Bishoboka Gutera Imbere Mu Gihe Gito Ntakabuza ubigeraho.

Ireba Amajyaruguru Yuburengerazuba Kandi Ni Ahantu Hihariye Hatanga Ibyiza Byikibaya Numwuka Mwiza Umwaka Wose.

Ku bindi Bisobanuro wadusanga kuri izi Mbuga Nkoranyambaga zacu:

Empathy Manor Instagram  https://www.instagram.com/empathymanor_official/
Empathy Manor Twitter https://twitter.com/empathymanor
Empathy Manor Linkedin https://www.linkedin.com/company/38114017/admin/
Empathy Manor Facebook https://www.facebook.com/empathymanorofficial
Empathy Manor Youtube https://www.youtube.com/channel/UCoF3vAx1j4MOaXB2P6Q3d0w
Empathy Manor Website https://www.empathymanor.org

Gura Ibi Bicuruzwa, Uciye ku rubuga rwacu rwa Amazon:

AMAZON LINKS PRODUCTS
Products Name Products Links
4K Digital Camera https://amzn.to/3qkG3oi
Nikon D3500 https://amzn.to/3sp9s2n
USB Microphone https://amzn.to/3ibaXMO
Karaoke Microphone https://amzn.to/3oKgHjc
62″ Phone Tripod Accessory Kits https://amzn.to/3slcxRb
Torjim 60” Camera Tripod with Carry Bag https://amzn.to/35GacXj
Neewer 2-in-1 Aluminum Alloy Camera Tripod https://amzn.to/2N8lHQV
ESDDI LED Video Light, https://amzn.to/3qeuT4e
ORDRO LN-3 Studio https://amzn.to/3bG9L34
Energizer Rechargeable https://amzn.to/3sq3IFD
EBL LCD Universal Battery Charger https://amzn.to/3nIR8Oi